BANK

BPR Bank Rwanda Plc - New Managing Director Appointment - Kinyarwanda Press Release

BPR BANK RWANDA PLC YASHYIZEHO UMUYOBOZI MUKURU MUSHYA

BPR Bank Rwanda Plc, Ikigo gishamikiye kuri KCB Group, cyagenye Madam Mutesi Patience nk’Umuyobozi Mukuru mushya, guhera ku ya Mbere Gashyantare 2023. Asimbuye George Odhiambo wahawe izindi nshingano muri KCB Group.

Mutesi agizwe Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, avuye muri TradeMark East Africa aho yari Umuyobozi guhera mu 2016. Muri icyo kigo, yagize uruhare mu ishyirwaho za gahunda zigamije koroshya ubucuruzi, ibintu byagize umusaruro ku bucuruzi bw’u Rwanda, ishoramari no muri gahunda yo guhanga imirimo mishya.

Mbere y’aho, Mutesi yabaye Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya banini muri Ecobank Rwanda Plc. Yabaye kandi umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi mu bigo nka BPR Bank Rwanda PLC, MTN Rwandacell Plc, Rwanda Cooperation (RCI), no mu Nama Ngishwanama y’Umuryango Mpuzamahanga, One Acre Fund mu Rwanda.

Afite ubunararibonye mu iterambere ry’abikorera ndetse n’ibigo by’imari, haba mu miyoborere y’ibigo binini, imicungire y’inguzanyo, n’ubuhanga mu gukemura ibibazo.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda PLC, George Rubagumya, yahaye ikaze Mutesi ndetse anashimira George Odhiambo wasoje inshingano zo kuyobora iyi banki. Ati “Twishimiye kwakira Mutesi nk’Umuyobozi, twishimiye ubunararibonye azanye, dushingiye ku bumenyi afite mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’Imari n’ubucuruzi. Mu izina ry’ubuyobozi n’Inama y’ubutegetsi kandi, ndashimira George ku muhate we ubwo yari umuyobozi mukuru. Nizeye ko duhagaze neza mu buryo bw’imari ku buryo tuzabasha kugera ku mihigo twihaye mu myaka iri imbere. Ndamwifuriza guhirwa mu zindi nshingano yerekejemo.”

BPR Bank Rwanda ni banki nini mu gihugu ugendeye ku mashami ifite, kuko ifite amashami 154. Iyi banki kandi iri kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kwimakaza urwego rw’imari rudaheza, uburinganire, ishoramari, gucunga imari no kurandura ubukene.

Patience Mutesi yishimiye izi nshigano nshya yahawe, yizeza abakiliya serivisi nziza no kwimakaza ikoranabuhanga. Yagize ati "Ntewe ishema no guhabwa amahirwe yo kuyobora iyi banki kandi ndashimira Inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda na KCB Group ku cyizere bangiriye. Mu gihe ntangiye uru rugendo, imbaraga nyinshi zizashyirwa mu kunoza serivisi abakiliya bahabwa iyo bakorana na Banki. Ndahamya ko binyuze mu guteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga, abakiliya bacu bazabona serivisi z’imari zigezweho. Tuzongera kandi amafaranga ahabwa ibigo ngo bikore ubucuruzi, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira intego u Rwanda rwihaye zo kubaka ubukungu bushigiye bikorera."

Business Feb 02, 2023